Abarwanyi
b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph
Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe
agace ka Kawezi, gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kari mu bilometero
bitarenze 10 uvuye mu Mujyi wa Uvira.
Amakuru
dukesha umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko aba barwanyi bafashe aka
gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2026.
Agace ka
Kawezi gaherereye mu bilometero bitagera mu icumi uvuye mu mujyi wa Uvira, mu
Ntara ya Kivu y’Epfo, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bibaye
mu gihe FRN ya Joseph Kabila ikomeje ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa DRC,
ahakomeje kurangwa n’umutekano muke n’imirwano hagati y’imitwe itandukanye.
FRN ifashe
aka gace nyuma yuko hari hamaze iminsi impungenge z’imirwano ikomeye ishobora
kwaduka mu bice byo mu nkengero za Uvira, ahamaze iminsi havugwa kongera
imbaraga ku mpande zombi zihanganye.
Mu cyumweru
gishize, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)
cyongereye imbaraga mu bice byo mu nkengero z’uyu Mujyi, aho cyohereje
abasirikare benshi n’intwaro zirimo iziremereye mu bice byo mu nkengero
z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Amakuru
yavugaga hari amato abiri yari atwaye abasirikare n’amasasu yavuye mu gace ka
Baraka yageze mu mujyi wa Uvira, ndetse n’imodoka yari itwaye abasirikare
yanyuze mu mujyi wa Sange tariki 20 Ukwakira 2026, yerekeza i Rubarika.
Like This Post? Related Posts