• Imikino / FOOTBALL

Umukinnyi wa Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yasomye ibaruwa y’umwana w’Umunyarwanda witwa Byiringiro, wafashijwe kongera kubona neza nyuma yo kugira ikibazo cy’amaso, ubwo yahabwaga igihembo cya Sócrates Award muri Ballon d’Or 2026.

Byabereye mu birori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or byabereye muri London Palladium mu Bwongereza, ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026.

Saka yahawe iki gihembo kubera ibikorwa by’ubugiraneza akora afatanyije n’umuryango BigShoe, ufasha abana batishoboye kubona ubuvuzi, by’umwihariko abakeneye kubagwa.

Ubwo yari amaze guhabwa iki gihembo, yasomye ibaruwa ya Byiringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda, washimiye uyu mukinnyi ku bufasha bwamuhaye icyizere cyo kugera ku nzozi ze.

Mu butumwa bwe, Byiringiro yavuze ko yatangiye gutakaza ubushobozi bwo kureba afite imyaka 12, ibintu byagiye bimugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Igihe nari mfite imyaka 12, natangiye gutakaza ubushobozi bwo kureba. Mu mudugudu wacu nta mashanyarazi ahari, kandi uko amaso yanjye yagendaga arushaho kutabona neza, byageze n’aho kugenda mu rugo iwacu bingora.”

Uyu mwana yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kubona ubuvuzi abikesha umuryango BigShoe.

Ati: “Ku bw’amahirwe, binyuze muri BigShoe, nabonye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Ubu nshobora gusoma ibyanditse ku kibaho, n’iyo nicaye inyuma mu ishuri.”

Byiringiro yakomeje agaragaza ko ubu yongeye kugira ibyishimo byo mu bwana, ndetse ko afite icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze.

Ati: “Ubu nongeye kwishimira kuba umwana. Ku nshuro ya mbere nyuma y’igihe kirekire, mfite icyizere cy’ejo hazaza hanjye. Nifuza kuzaba umwarimu w’Icyongereza.”

Nyuma yo gusoma ubu butumwa, Saka yagarutse ku byishimo umwana agira iyo ashoboye gukina no kwishimira ubuzima, avuga ko ari kimwe mu bimutera gukomeza gufasha abatishoboye.

Yagize ati: “Tuzi ibyishimo umuntu agira akiri umwana, afite umupira ku birenge bye. Igihe cyose mbonye amahirwe yo gufasha undi mwana kongera kugira ibyo byishimo, biba ari iby’agaciro kuri njye.”

Saka yashimiye abamuhaye iki gihembo, avuga ko ari icyubahiro gikomeye kuri we no ku bana bose babashije gufasha.

Uyu mukinnyi ufite inkomoko muri Nigeria yatangiye gukorana na BigShoe mu 2022, aho yatanze inkunga yo kuvura abana 120 b’ahitwa Kano muri Nigeria.

Ibikorwa bye by’ubugiraneza byanageze mu bindi bihugu bya Afurika, birimo u Rwanda, aho we na Antonio Rüdiger wa Real Madrid bagize uruhare mu gufasha abana kubona ubuvuzi.

Igihembo cya Sócrates Award gitangwa muri Ballon d’Or mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’umupira w’amaguru bakoresha ubushobozi n’icyamamare bafite mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abandi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments