Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yamenye
iby’urupfu rwa Robert Kabera wamenyekanye nka Sergeant Robert wahoze mu Ngabo
z’u Rwanda, uherutse kwicirwa muri Uganda agacibwa umutwe, avuga ko akeka ko
umutwe wa RNC ushobora kuba ubiri inyuma.
Robert
Kabera wari umaze imyaka itandatu aba muri Uganda, tariki 17 Ukwakira 2026
yasanzwe ahitwa Mpingi yapfuye, ndetse yanakaswe umutwe.
Nyuma
y’iminsi icumi, General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda,
mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira, yavuze ko yamenye
amakuru y’urupfu rw’uyu wahoze mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu butumwa
yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yagize ati “Numvise ko
hari uwahoze ari umusirikare wa RDF uherutse kwicirwa muri iki Gihugu [Uganda].
Icya mbere, ibiro byanjye ntibyigeze bimenyeshwa iby’uyu mugabo mbere. Ndakeka
cyane ko hari abantu bamwe bo mu mutwe wa RNC wa Kayumba babigizemo uruhare.
Ese baba bari kwihorera nyuma y’itabwa muri yombi rya Kandiho? Tuzamenya
ukuri.”
Umurambo wa
Robert Kabera wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026 mu Mudugudu wa Luwala, mu gace
ka Kammengo, udafite umutwe.
Tariki 20
Ukwakira, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje ko iperereza
ku rupfu rwa Kabera ryari rigikomeje, ariko kugeza icyo gihe ko nta muntu wari
wamenyekanye akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bwakorewe Kabera.
Nyuma y’uru
rupfu rwa Kabera, hari amakuru yavugaga ko yavuye i Kampala yerekeza iwe mu
Mudugudu wa Luwala ahagana saa moya z’umugoroba ku wa 16 Ukwakira 2026, ari
kumwe n’umumotari usanzwe umutwara.
Amaze kugera mu rugo, yabanje gusuhuza murumuna we witwa Victor Agaba, nyuma yongera kugenda kuri moto ajya mu kabari kari hafi aho, ari bwo kuva icyo gihe atongeye kugaragara, akaza kuboneka yapfuye yakaswe umutwe.