Igitero cy’indege
drone cyagabwe n’igisirikare cya Sudani ku isoko riri mu karere ka Darfur
cyahitanye abantu 102, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu n’umuryango uharanira
uburenganzira bwa muntu.
Iki gitero
cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Mbere ku isoko riri mu mujyi wa Nyala, mu
burengerazuba bwa Sudani, ugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako
gace. Uretse abapfuye, abandi bantu 113 barakomerekeye muri gitero barimo
abana.
Aya makuru
yatangajwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Emergency Lawyers, ukurikirana
ihohoterwa n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa muri Sudani,
aho intambara imaze imyaka itatu.
Mbere y’aya
makuru mashya, abatangabuhamya n’umuntu wo mu nzego z’ubuvuzi bari batangaje ko
abapfuye ari 21, naho abakomeretse bakaba 40.
Nk’uko
Emergency Lawyers yabitangaje, drone yibasiye isoko rya Tanqonj, risanzwe
rihuriraho abaturage benshi bagiye guhaha no gukora ibikorwa by’ubucuruzi.
Hamdane
Souleimane, umwe mu baturage bahuye n’ingaruka z’iki gitero, yabwiye ibiro
ntaramakuru AFP ko yatakaje umuhungu we w’imyaka 19.
Yagize ati:
“Natakaje umuhungu wanjye w’imyaka 19 muri icyo gitero. Twamushyinguye mu mva
imwe n’imirambo irenga 70.”
Undi
muturage witwa Zahra Hamidane, ukora ubucuruzi ku isoko ryibasiwe, yavuze ko
abakozi benshi bishwe hafi y’aho yari afite aho acururiza ibiribwa.
Aya makuru
agaragaza ingaruka zikomeye intambara ikomeje kugira ku baturage basanzwe,
cyane cyane abari mu masoko no mu bindi bice bihuriramo abantu benshi.
Kuva muri
Mata 2023, Sudani yugarijwe n’intambara ihanganishije igisirikare cya Leta
n’umutwe wa (RSF), uzwi kandi nka Rapid Support Forces.
Iki
gisirikare cya Leta ni cyo kigenzura igice cyo hagati, amajyaruguru
n’iburasirazuba bw’igihugu, mu gihe RSF igenzura uduce dutandukanye, turimo
umujyi wa Nyala.
Uyu mujyi
wahindutse icyicaro cy’ubutegetsi bushyamiranye n’ubwa Leta ya Sudani, izwi ku
rwego mpuzamahanga, ifite icyicaro i Khartoum.
Igisirikare
cya Sudani gisanzwe kigaba ibitero kuri Nyala, mu rwego rw’imirwano igamije
guhangana n’imitwe iyirwanya.
Muri iki
gihe, imirwano muri Sudani iragenda irushaho gushingira ku ikoreshwa rya drone,
zituma impande zombi zishobora kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu,
harimo n’ahari kure y’imirongo y’urugamba.
Ibi bitero
bikomeje guteza impfu n’imvune mu baturage basanzwe, aho buri gitero gishobora
guhitana abantu benshi.
Imibare
yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko mu byumweru bitatu bya mbere
by’Ukwakira gusa, ibitero bya drone byahitanye abantu barenga 300, abandi
babarirwa mu magana barakomereka.
Kuva
intambara yatangira, abantu barenga 200.000 baramaze gupfa, nk’uko bigaragazwa
n’igereranya ry’abakozi b’imiryango itanga ubutabazi.
Iyi ntambara
yanateje imwe mu mibereho mibi cyane irimo inzara ikabije no kwimura abaturage
benshi bava mu byabo.
Like This Post? Related Posts