• Amakuru / POLITIKI


Imirwano ikomeye yadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Armenia kuri uyu wa Kane, ihuza abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Civil Contract n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Strong Armenia.

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abadepite bahana ibipfunsi, mu gihe umwuka mubi wari wakomeje gufata intera mu cyumba cy’inteko.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko iyi mirwano ishobora kuba yaratewe n’amagambo Depite Taron Chakhoyan wo mu ishyaka riri ku butegetsi yabwiye Narek Karapetyan, umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Chakhoyan yanenze Karapetyan kubera amagambo yavugiye muri podcast muri Gashyantare 2026, ubwo yavugaga ku gitekerezo cyo gushyiraho minisiteri yagombaga gukemura ikibazo cy’abagore batanyuzwe mu bijyanye n’imibanire n’imibonano mpuzabitsina.

Muri icyo kiganiro, Karapetyan yabajije ati: “Ese ubu dushobora kuvuga ko muri Armenia ikomeye nta bagore batanyuzwe bazaba bahari?”

Ikiganiro cyaje kugaruka ku gitekerezo cyo gushyiraho minisiteri, Karapetyan bivugwa ko yifuzaga ko yitwa Minisiteri y’Imibonano Mpuzabitsina.

Mu magambo ye, Chakhoyan yavuze ko atari we wagombaga kubazwa ibyo Karapetyan yari yarateguye, anavuga ko uwo munyapolitiki atarasaba imbabazi abagore kubera ayo magambo.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko imirwano yatangiriye hagati ya Chakhoyan na Depite Garnik Davtyan, mbere y’uko ikwira no ku bandi badepite bari muri iyo nteko.

Vahagn Aleksanyan, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba n’umunyamuryango w’ishyaka riri ku butegetsi, na we yagaragaye mu mashusho bivugwa ko arimo guterura intebe akayijugunya mu gihe imirwano yari irimbanyije.

Iyi ni inshuro ya gatatu mu gihe kiri munsi y’ukwezi imirwano ikomeye ivugwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Armenia, mu gihe umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati y’abagize ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na ryo.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye yari yatangazwa ku bihano bishobora gufatirwa abadepite bagize uruhare muri iyi mirwano cyangwa ku cyemezo inzego z’inteko zishobora gufata kuri iki kibazo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments