• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi batujwe na Leta mu midugudu y’icyitegererezo nyuma yo kwimurwa mu mazu yari ashaje kandi ashobora kubagwaho, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara bahura na cyo kubera kuba kure y’imirima yabo.

Aba baturage bavuga ko mbere yo kwimurwa babonaga umusaruro w’ibyo bahingaga mu masambu yabo, ukabafasha kubona ibibatunga. Icyakora, nyuma yo gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo, bavuga ko bagorwa no gukomeza ubuhinzi kuko batujwe kure y’aho bahingaga.

Bavuga kandi ko aho batujwe nta masambu bahawe yo guhingamo, bikarushaho kubagora kubona ibiribwa bihagije byo gutunga imiryango yabo.

Aba baturage barasaba inzego bireba kubashakira igisubizo kirambye, kirimo kubafasha kubona ubutaka bwo guhingaho cyangwa ubundi buryo bwabafasha kubona ibibatunga no kwiteza imbere.

Bashimangira ko nubwo kwimurwa mu mazu yari ashaje byari bigamije kubarinda ibyago, hakenewe no kurebwa uburyo bwo kubafasha kubona imibereho iboneye aho batujwe.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu avuga ko batazongera kubakira abaturage kure y'amasambu yabo.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments