Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino
Olempike y’Urubyiruko (Jeux Olympiques de la Jeunesse) ya Dakar 2026, iri
kubera muri Sénégal.
Uyu muhango
wabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Abdoulaye Wade,
witabirwa na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wakiriye Perezida
Kagame, hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame
yitabiriye uyu muhango ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye n’abandi
Bakuru b’Ibihugu.
Iyi ni yo
mikino Olempike y’Urubyiruko ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Ihurije
hamwe abakinnyi bagera ku 2.700 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17,
bakazahatana mu byiciro 25 by’imikino, hatangwe imidali mu byiciro 153.
Iyi mikino
itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), ikaba igamije guteza imbere
impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, ariko ikanashimangira indangagaciro
za Olempike zirimo guharanira kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana n’ubufatanye.
U Rwanda
ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu, ari yo mikino
ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Amarushanwa azabera mu mijyi itatu ya Dakar, Diamniadio na Saly, akazasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2026.