• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yajyanye abaminisitiri bagize Guverinoma ye n’abandi bayobozi bakuru mu myitozo ya gisirikare, avuga ko izabafasha kugira imyitwarire myiza, gukorana no kurushaho kuzuza inshingano zabo.

 Iyi myitozo iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Hurso, aho Abiy Ahmed ubwe yagaragaye mu mafoto yifatanya n’abo bayobozi mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

 Mu bayobozi bitabiriye harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, Muferiat Kamil, Minisitiri w’Imari, Fitsum Assefa, na Minisitiri w’Ubuzima, Mekdes Daba. Harimo kandi abaminisitiri bungirije n’abayobozi b’ibigo bya Leta.

 Abiy Ahmed yavuze ko kugira ngo Ethiopia igere ku iterambere rirambye ikeneye abayobozi bafite ubuzima bwiza, imbaraga, imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo.

 Yagaragaje ko imyitozo ya gisirikare yigisha indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura, gukorera hamwe, kubazwa inshingano no kuyobora abandi. Yavuze ko ibyo ari amasomo ashobora gufasha n’abayobozi bakora imirimo isanzwe ya Leta.

 Iyi gahunda ije mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu birimo intambara n’imvururu mu ntara za Tigray na Amhara, ndetse n’umutekano muke mu gace ka Oromia.

 Kugeza ubu, ntabwo hatangajwe igihe iyi myitozo yatangiriye cyangwa igihe izarangirira.








 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments