Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, i Dakar, bagaruka ku bibazo bireba akarere ndetse n’isi muri rusange, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’uruhare Afurika igenda igira mu kwakira amarushanwa akomeye ya siporo ku rwego mpuzamahanga.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku nzego z’ingenzi zishobora guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal, ndetse n’ibindi bibazo bifite akamaro ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Abakuru b’ibihugu kandi baganiriye ku ruhare Afurika igenda igira mu kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo, bigaragaza ubushobozi bw’umugabane mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Nyuma y’ibiganiro, Perezida Bassirou Diomaye Faye yaherekeje Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor, mbere y’uko asubira mu Rwanda.
Mu ruzinduko rwe muri Sénégal, Perezida Kagame yanitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 (Dakar 2026 Youth Olympic Games).
Iyi mikino ifite amateka yihariye kuko ari cyo gikorwa cya mbere cya Olempike kibereye ku butaka bw’umugabane wa Afurika.



Like This Post?
Related Posts