Abantu batanu barimo abapasiteri bane n’umushoferi wari ubatwaye bahitanywe n’impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Ntara ya Burunga mu Burundi, ubwo bari batahutse bavuye mu gikorwa cy’ivugabutumwa.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1
Ugushyingo 2026, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yavaga ahitwa Mbanda
yerekeza muri Komini ya Nyanza, ikagwa mu manga iri ku musozi wa Rukonwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine avuga ko abari muri
iyo modoka bose bahise bapfa. Muri bo harimo abapasiteri bane bari bavuye mu
giterane cy’ivugabutumwa n’umushoferi wari ubatwaye.
Abaturage batuye hafi y’ahabereye impanuka babwiye iki kinyamakuru
ko imodoka yageze ahazwi nka Mayira Abiri, umushoferi bikekwa ko yananiwe
gufata feri, igata umuhanda igahita igwa mu manga.
Abahitanywe n’iyi mpanuka bose bakomokaga muri Komini ya Nyanza.
Kugeza ubu, hatangiye iperereza rigamije kumenya neza icyateye iyi mpanuka.
Impanuka zo mu muhanda zikomeje guteza impungenge mu Burundi, aho
iyi yongeye gusiga imiryango y’abantu batanu mu gahinda.