Abigaragambya bahanganye na Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, mu gihe imyigaragambyo yamaze ibyumweru bitatu bikurikirana ikomeje kubera mu bice bitandukanye by'igihugu.
Iyi myigaragambyo iterwa n'izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa na
serivisi, ibibazo biri mu mashuri ndetse n'igabanuka ry'ireme rya serivisi
zitangwa na Leta.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abigaragambya basubizaga
abapolisi ibyuka biryana mu maso, mu gihe Polisi na yo yabirasaga mu bantu
kugira ngo ibatatanye. Hanagaragaye imyanda yafatwaga n'inkongi y'umuriro, mu
gihe abigaragambya bari bitwaje amabendera n'ibyapa byanditseho amagambo asaba
ubwisanzure, ubutabera n'amahoro.
Ibinyamakuru byo muri ako gace bivuga ko imirwano yatangiye hafi
y'iherezo ry'urugendo rw'abigaragambyaga, nyuma y'amakuru yavugaga ko hari
abari gutera ibintu abapolisi.
Ubuyobozi bwari bwabujije imyigaragambyo n'iteraniro rusange mu
bice bimwe na bimwe byo mu mujyi rwagati wa Lyon, hagati ya saa yine za mu
gitondo na saa tanu z'ijoro. Icyakora, urugendo rwateguwe n'ihuriro ry'abakozi
rwemerewe gukomeza, rukanyura mu yindi nzira yari yateganyijwe.
Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo abantu
barenga 2.600 bafatwaga na Polisi mu Bufaransa. Kuva icyo gihe, yakomeje
kurangwa n'uko abigaragambya bahangana n'inzego z'umutekano, ibikorwa byo
gusahura ndetse no kwangiza inyubako.
Mu ntangiriro, imyigaragambyo yari yatangijwe n'abanyeshuri basabaga
ko ibibazo biri mu mashuri bikemurwa, ariko nyuma yaje kwaguka, yitabirwa
n'abandi baturage batishimiye izamuka ry'ibiciro, imishahara mike n'uko
serivisi rusange zitangwa na Leta zigenda zitagenda neza.
Amashyirahamwe y'abakozi n'umuryango w'Abambaye amakoti y'umuhondo
na bo bashyigikiye iyi myigaragambyo.
Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimangiye ko ingamba
zo kugabanya imyigaragambyo mu mujyi rwagati zikenewe kugira ngo hirindwe
iyangizwa ry'inyubako za Leta n'ibikorwa by'ubucuruzi. Icyakora, amashyirahamwe
y'abakozi n'ay'abanyeshuri yamaganye izo ngamba, avuga ko azakomeza kwitabira
imyigaragambyo.