Ishyaka
ry’Abademokarate (Democratic Party) ryatsinze amatora yo mu Nteko Ishinga
Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rihabwa ububasha bwo kuyobora Sena,
nyuma y’uko abatora bagaragaje kutishimira imiyoborere na gahunda za Perezida
Donald Trump n’Ishyaka ry’Aba-Républicains.
Aya matora
yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, aho Abademokarate bagize
intsinzi ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo na Leta zari zisanzwe
zifatwa nk’ibirindiro by’Aba-Républicains.
Amakuru
yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko Abademokarate
batsinze imyanya myinshi ya Sena, bigatuma bongeye kugira ubwiganze muri iki
cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutakaza ubwo bubasha mu matora yo
mu 2024.
Mu
byagaragaje uburemere bw’iyi ntsinzi, Abademokarate begukanye imyanya muri leta
zari zimaze imyaka myinshi zitora Aba-Républicains.
Muri Texas,
James Talarico yatsinze Ken Paxton, bituma Abademokarate bongera kubona umwanya
muri Sena baherukaga gutsindira muri iyi Leta mu 1988.
Muri
Carolina y’Amajyepfo, Annie Andrews yatsinze umukandida wari ushyigikiwe na
Trump, mu gihe Roy Cooper yatsinze Michael Whatley muri Carolina ya Ruguru.
No muri Iowa
na Kansas, Abademokarate bagize intsinzi ikomeye, bigaragaza ihinduka
ry’amahitamo y’abatora mu bice byari bisanzwe bifatwa nk’ibirindiro by’ishyaka
ry’Aba-Républicains.
Mu
byagaragajwe nk'impamvu zatumye Abademokarate bagira amajwi menshi harimo
kutishimira izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi, ibibazo by'ubukungu,
intambara na Iran ndetse n'impungenge zerekeye imiyoborere ya Leta.
Abatora
benshi bagaragaje ko bashaka ko Inteko Ishinga Amategeko irushaho kugenzura
ibikorwa bya Perezida n'ubutegetsi bwe.
Ibi byatumye
amatora yo mu 2026 afatwa nk'ikimenyetso cy'uko abaturage benshi batishimiye
icyerekezo ubutegetsi bwa Trump bwari bufashe.
Perezida
Donald Trump yashatse kwitandukanya n'ibyo byavuye mu matora, avuga ko atari we
wari uri ku ilisiti y'abakandida.
Yashinje
kandi bamwe mu bakandida b'ishyaka rye kutagira ubushobozi bwo gutsinda
amatora, mu gihe yemeye ko Abademokarate batsinze.
Trump
yanatangaje ko azakoresha ububasha bwe bwo kwanga gushyira umukono ku mategeko mu
gihe Inteko Ishinga Amategeko izajya yemeza amategeko adashyigikiye.
Kongera
kugira ubwiganze muri Sena biha Abademokarate ubushobozi bwo kugira uruhare
rukomeye mu igenzura ry'ibikorwa bya Guverinoma no mu kwemeza abantu Perezida
ashyira mu myanya ikomeye ya Leta.
Bazagira
kandi ububasha bwo kuyobora za komisiyo za Sena no kugena ingingo zishyirwa
imbere mu biganiro by'iki cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko.
Ibi
bishobora gutuma gahunda zimwe na zimwe za Perezida Trump zitinda cyangwa
zikaburizwamo, cyane cyane izisaba ko Sena izemeza abayobozi bashya, abacamanza
n'abandi bashyirwa mu myanya ikomeye.
Amakuru
yatangajwe na Associated Press na Reuters agaragaza kandi ko Abademokarate
batsinze imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bityo
bakaba barabonye amahirwe yo kugira ijambo rikomeye mu mitwe yombi ya Kongere.
Iyi ntsinzi
ije mu gihe Perezida Trump yari amaze imyaka ibiri mu manda ye ya kabiri, aho
yari afite ubufasha bw'ishyaka rye mu mitwe yombi ya Kongere.
Kuva muri
Mutarama 2027, biteganyijwe ko Abademokarate bazatangira gukoresha ububasha
bwabo bushya muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko muri rusange.
Nubwo
batsinze, Perezida Trump azakomeza kugira ububasha bwo kuyobora inzego
z'ubutegetsi no gukoresha veto ku mategeko adashyigikiye.
Bityo,
intsinzi y’Abademokarate irahindura imiterere y’ubutegetsi muri Washington, aho
impande zombi z’amashyaka zizakenera kumvikana ku mategeko n’ibindi byemezo
bikomeye bireba igihugu.