• Amakuru / MU-RWANDA

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Munyana Hakuziyaremye, yahawe igihembo cyo ku rwego rwa Afurika cy’Umutegarugori w’intangarugero mu rwego rw’Imari, ashimirwa ubuyobozi bwe n’uruhare yagize mu guteza imbere urwego rw’imari no kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.

Iki gihembo yagihawe mu birori bya AFIS Awards 2026, aho yashyikirijwe icyiswe African Woman in Finance Award, gihabwa abagore bagaragaje ubudashyikirwa mu buyobozi no guteza imbere urwego rw’imari ku mugabane wa Afurika.

Mu butumwa Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko iki gihembo ari ishimwe ku buyobozi bwe n’umuhate agaragaza mu guteza imbere serivisi z’imari zigerwaho n’abaturage benshi.

Mu kugena ugihabwa, harebwa ibigwi by’umuntu mu kazi, ubushobozi mu buyobozi, uruhare afite mu rwego rw’imari ndetse n’ibikorwa yakoze bigamije korohereza abaturage kubona serivisi z’imari.

BNR yavuze ko iki gihembo kigaragaza kandi uruhare rw’abagore b’Abanyafurika mu gufata ibyemezo no kugira uruhare mu cyerekezo cy’iterambere ry’urwego rw’imari ku mugabane.

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ku wa 25 Gashyantare 2025, asimbuye John Rwangombwa. Icyo gihe yabaye umugore wa mbere mu mateka y’u Rwanda uhawe inshingano zo kuyobora iyi banki.

Mbere yaho, yari amaze hafi imyaka ine ari Guverineri Wungirije wa BNR, umwanya yagiyemo muri Werurwe 2021.

Mbere yo kujya muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021, aho yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ubucuruzi n’inganda.

Yanakoreye ibigo mpuzamahanga by’imari birimo ING Bank i Londres mu Bwongereza, BNP Paribas Group i Paris mu Bufaransa, Fortis Bank na Bank of New York Mellon i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu bijyanye n’amashuri, Soraya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi yakuye muri Université Libre de Bruxelles mu Bubiligi, ndetse n’indi mu micungire mpuzamahanga yakuye muri Thunderbird School of Global Management muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanize amasomo ajyanye n’ubuyobozi muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

Iki gihembo cyongeye kugaragaza uruhare rw’abagore mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika, cyane cyane mu gufasha ibihugu kwagura serivisi z’imari no kuzigeza ku baturage benshi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments