Gasabo: Mu murenge wa Gisozi habaye inkongi yahinduye umuyonga ahategurwaga akabari

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-26 16:36:41 Ubukungu

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, Nibwo izu iri mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi ku gice cyo hejuru ahendaga gutangira gukorera akabari.

Imodoka za Polisi zishinzwe kurwanya inkongi zahagobotse hamaze gushya igisenge cyari gisakajwe ibyatsi.

Amakuru Bplus Tv ikesha abari ahabereye iyo nkongi, avuga ko ishobora kuba yatewe no gusudirira mu nzu ibyuma, udushirira tugatarukira mu gisenge cyari gisakajwe n’ibyatsi

Nkuko bisobanurwa na Dushimimana Norbert wari uri hafi yahabereye iyi nkongi.
Avuga ko ubwo iyi nzu yari igifatwa , babanje gukerensa abahuruzaga.

Si ubwa mbere  impanuka nkizi Ziba muri aka gace gasigaye gafatwa nkakavumwe nkuko bisobanurwa na Gedeon wahakomerekeye ubwo yar? ari kuzimya iyi nkongi.
Aba baturage banavuga ko iyi nkongi ibangirije inzozi bitewe nuko hari abarai bategujwe guhabwa akaiz muri aka kabari.

Barasaba ko ubuyobozi bwajya buha buri murenge kizimyamwoto mu rwego rwo kujya batabara hakimi kare.

Ku murongo wa telefoni, umunyambanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence yemereye anahamiriza BTN aya makuru aboneraho gusaba buri muturage wese kugira ubwishingizi bwinzu anavuga ko hataramenyekana ibyangirikiyemo.

Yagize ati  "Nibyo koko iyo nkongi yabaye, ntiharamenyekana icyaiteye bizamenyekana nyuma yiprerezo ryatangiye gukorwa na RIB ndetse na Polisi yu Rwanda, Ishami Rishinzwe Kuzimya Inkongigusa kubwo amahirwe ntawayiburiyemo ubuzima. Isigiye isomo buri wese kandi inagaragaje ko buri muturage akwiye kujya agira ubwishingizi bw’inzu yaba iy’ubucuruzi no  guturwamo."

Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!!

Related Post