Polisi y'u Rwanda yagaruje ibiro 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu muri RDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-22 14:52:30 Ubukungu

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025,  Nibwo ahagana Saa 19h30, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu yafatiye mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi, ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa NPK 17-17-17 ipima Kg 500 ubwo yari ijyanywe kugurishwa mu kindi gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iyi fumbire yafashwe binyuze  mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

SP Twizere Karekezi akomeza avuga ko iyo fumbire yafashwe ubwo nyirayo yageragezaga kuyambutsa umupaka agiye kuyigurisha magendu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse ko kugira ngo iyi fumbire ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.


Yagize ati: “Iki gikorwa cyabereye hafi y’ahahoze hakoreshwa nk’umupaka hazwi ku izina rya Gasizi, nyuma y’uko twahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari abantu barimo kwambutsa ifumbire mvaruganda bayijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwa magendu.”

Yakomeje ati: “Twakurikiranye aho bayivanaga, mu rugo rw’umuturage uhatuye wahise wiruka agatoroka akimara kubona inzego z’umutekano, tuhasanga imifuka 20 y’ifumbire yo mu bwoko bwa NPK, ipima ibiro 500 yose hamwe, irafatirwa mu gihe hagishakishwa nyirayo.”

SP Karekezi avuga ko ifumbire mvaruganda abaturage bayihabwa ku nkunga ya Leta mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi, uretse no kuyitunda bayijyana mu bindi bihugu mu buryo bwa magendu, batemerewe kuyigurisha kandi n’umucuruzi uyicuruza agomba kuba yarabiherewe uburenganzira.

SP Twizere Karekezi  yaboneyeho kongera kwibutsa abishora mu bucuruzi bwa magendu ko bugira  ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu bitewe n’uko imisoro iba inyerejwe ari yo igihugu gikoresha mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bityo ibikorwa nk’ibyo bidashobora kwihanganirwa kandi bizakomeza kurwanywa ku bufatanye n’abaturage.

Ifumbire yafashwe yashyikirijwe ikigo APTC (Agro-Processessing Trust Corporation Ltd) gishinzwe kugenzura uburyo inyongeramusaruro zunganiwe na Leta zigezwa ku bahinzi mu turerere twose tw’igihugu, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri ubu bucuruzi butemewe bikomeje.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Source: RNP

Related Post