• Imikino / FOOTBALL

Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR FC, yiyemeza gukomeza kuyikinira kugeza mu mpera za 2028.

Ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano mashya ku cyicaro cy’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, nyuma y’uko amasezerano yari asanganywe yari yegereje kurangira.

Ouattara w'imyaka 27, usanzwe ari kapiteni wa APR FC, ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu ntsinzi iyi kipe yagezeho mu bihe bishize.

Uyu rutahizamu yafashije APR FC kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Rwanda biheruka, ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, Ouattara yigaragaje cyane atsinda ibitego 18 muri BK Pro League, aba umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego muri shampiyona. Yanegukanye igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup 2026.

Kuva yagera muri APR FC muri Mutarama 2025, avuye muri JS Kabylie yo muri Algeria, uyu mukinnyi yagaragaje ubushobozi bwo gufasha ikipe mu busatirizi.

Mu butumwa bwe nyuma yo kongera amasezerano, Ouattara yashimiye ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi bakinana, abafana n’abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwe muri iyi kipe.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments