• Imyidagaduro / ABAHANZI

AG Promoter, umugabo wa Micky, yagarutse ku makimbirane amaze iminsi avugwa hagati ya Noopja na Alex Muyoboke, agaragaza ko hari bimwe mu byo Noopja ashinja Muyoboke atumva neza.

AG Promoter yavuze ko bitumvikana uburyo Noopja yaba ashinja Alex Muyoboke kuba ataramufashije kubona Passport yo kujya muri gahunda ya Alex Muhangi, agaragaza ko ibyo birego bikwiye gusobanurwa neza kugira ngo abantu bumve neza inkomoko y'ayo makimbirane.

Mu byo yakomojeho kandi, AG Promoter yavuze ko Noopja yari afite icyifuzo cyo gusinyisha umuhanzi The Ben muri Country Records, kugira ngo abone uburyo bwo guhangana na 1:55 AM ya Coach Gael.

Ibi abivuze mu gihe ikibazo kiri hagati ya Noopja na Alex Muyoboke gikomeje kuvugisha benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda, cyane cyane ku ruhare rw'abareberera inyungu z'abahanzi n'uburyo bakorana mu ruganda rw'umuziki.

Gusa nubwo AG Promoter  umwe mu bagize itsinda rya The Ben atangaje ibi amakuru agera kuri BTN Rwanda nuko Umuhanzi The Ben mu rwego rwo guhosha no gushyira umucyo muri icyo kibazo aho bamwe mu baba hafi ya The  Ben  badutangarije ko we yahisemo gukomeza gukora na Manager Muyoboke Alexis n'ikipe nini basanzwe bakorana mu bikorwa bitandukanye naho mu rwego rwo guha icyubahiro Noopja akaba yifuza ko yaguma mu nshuti ze za hafi nk'umuntu bamaze igihe babana mu buzima bwa buri munsi mu muziki .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments