Ibigo
n’inzego bitandukanye byagaragaje ubudashyikirwa mu gutanga serivisi nziza ku
bakiliya byashimiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Karisimbi Service
Excellence Awards, byabaye ku nshuro ya 10.
Ni mu
birori bibereye ijisho bya byabereye I Kigali
ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2026 muri Four Point Hotel ao byitabiriwe n’abayozbozi
b’ibigo bitandukanye byari biri guhatanira kwegukana ibyo bihembo muri
uyu wa 2026
Ibi bihembo
bigamije gushimira no gushyigikira ibigo n’abafatanyabikorwa bagaragaza umuhate
mu kunoza serivisi batanga, kurushaho kwita ku bakiliya no guteza imbere umuco
wo gutanga serivisi zinoze mu Rwanda.
Kuba ibi
bihembo bigeze ku nshuro ya 10 ni ikimenyetso cy'uruhare bigira mu gukangurira
ibigo n'inzego zitandukanye gushyira imbere ireme rya serivisi, guhanga udushya
no gukomeza guha abakiliya serivisi zijyanye n'ibyo bakeneye.
Abatsinze
muri aya marushanwa ni ibigo byagaragaje ko gutanga serivisi nziza atari
inshingano isanzwe gusa, ahubwo ko ari imwe mu nkingi z'ingenzi zituma ikigo
kigira icyizere cy'abakiliya, kikongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko.
Karisimbi
Service Excellence Awards ikomeje kuba urubuga rwo gushimira abashyira imbere
ireme rya serivisi, hagamijwe kubaka umuco wo gukora kinyamwuga no kuzamura
urwego rwa serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.
Abitabiriye
ibi birori baboneyeho umwanya wo kwishimira intambwe imaze guterwa no
gushishikariza ibigo gukomeza guharanira kuba indashyikirwa mu byo bikora.