Minisitiri
w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rugiye kwagura ibikorwa
by’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo umusaruro
wiyongere, imibereho y’abahinzi irusheho kuba myiza, ndetse n’ishoramari muri
uru rwego rikure.
Yabigarutseho
ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru ku buhinzi
buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, yabereye i Antalya muri Turikiya.
Mu ijambo
yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko imihindagurikire
y’ibihe ikomeje kugira ingaruka ku buhinzi bw’u Rwanda, aho imvura itinda kugwa
cyangwa ikagwa ari nyinshi mu gihe gito bikangiza ibikorwa by’abahinzi,
bikagira ingaruka ku musaruro no ku mibereho y’imiryango.
Yashimangiye
ko ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko
imiryango myinshi yo mu cyaro, bityo ko kubushoramo imari mu buryo burambye ari
ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko
intego u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gifite ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru
mu 2050, nk’uko bikubiye muri gahunda y’icyerecyezo 2050, itagerwaho hatitawe
ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rwo
gushyira mu bikorwa iyo ntego, u Rwanda rwashyizeho ingamba n’inzego
zitandukanye zirimo ingamba zo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no
guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ingamba zo gushaka inkunga y’ishoramari
mu kurengera ikirere n’ibidukikije, ndetse n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe
guteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije (Rwanda Green Fund).
Dr.
Nsengiyumva yagaragaje kandi ko
umushinga wa Green Gicumbi, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe
Ibihe (Green Climate Fund), ari urugero rw’ibishobora kugerwaho iyo ibikorwa
byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bihujwe n’iterambere ry’abaturage.
Uyu mushinga
wari ugamije kongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
abantu bagera ku bihumbi 249 bo mu Karere ka Gicumbi, bangana hafi na bibiri
bya gatatu by’abaturage bako.
Mu bikorwa
byakozwe harimo guca amaterasi ku misozi, kurengera amasoko y’amazi no
kwimurira imiryango yari ituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu mazu
yubatswe ku buryo ahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ko
isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko ubwo buryo bwafashije mu gukwirakwiza ubuhinzi
bujyanye no kubungabunga ibidukikije, kongera umutekano w’ibiribwa no gufasha
ingo guhangana n’ihungabana riterwa n’ihindagurika ry’ibihe.
Gusa, yavuze
ko ubunararibonye bwakuwe muri uyu mushinga bwerekanye ko kongera ubushobozi
bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidahagije, kuko abahinzi bakeneye no
kubona amasoko, inguzanyo n’amahirwe yo kwinjira mu ruhererekane nyongeragaciro
rw’ibikomoka ku buhinzi.
Minisitiri
w’Intebe yavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zo
guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu turere kamwe kamwe, kuko iki kibazo
kitagira imipaka y’ubuyobozi.
Yasobanuye
ko igihugu cyatangiye kuva ku mishinga y’igerageza kigana kuri gahunda nini
zishobora gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Ibi
bizashingira kuri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2)
n’Ingamba ya Gatanu yo Guhindura Ubuhinzi (PSTA5), zishyiraho intego zo kugeza
mu 2029 umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi mu biribwa wiyongereyeho hejuru ya
50%, ubuhinzi bugakura ku gipimo kirenga 6% buri mwaka, ndetse n’ibyoherezwa mu
mahanga n’ishoramari ry’abikorera muri uru rwego bikikuba kabiri.
Yavuze ko
kugira ngo izi ntego zigerweho hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta,
abikorera, amabanki, amakoperative n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yagaragaje
ko inkunga zigomba gufasha gutegura imishinga no kugera ku baturage
batishoboye, mu gihe inguzanyo zoroheje n’amabanki y’iterambere bizafasha mu
gutangiza no kwagura ishoramari.
Yasabye
abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa kwitabira iyi gahunda, ashimangira ko u
Rwanda rufite politiki ihamye, inzego zifite ubushobozi n’urwego ruhuza
ibikorwa by’iterambere n’abafatanyabikorwa, ku buryo imishinga y’ubuhinzi
buhangana n’imihindagurikire y’ibihe ishobora kwagurwa.