Indege zo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gukora nyuma y’uko Urwego rushinzwe
iby’indege za gisivili muri iki gihugu (FAA) rukuyeho icyemezo cyari
cyahagaritse indege zose guhaguruka ku rwego rw’igihugu, cyari cyatangajwe ku
wa Gatanu.
Minisitiri
ushinzwe ibikorwa by’ubwikorezi muri Amerika yavuze ko iki kibazo cyatewe
n’ikibazo cy’itumanaho cyagize ingaruka ku bigo byo mu turere dutandukanye
bishinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’indege, cyane cyane izigenda hagati
y’ibibuga by’indege bitandukanye byo muri iki gihugu.
Uyu muyobozi
yavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko iki kibazo cyaba cyaratewe
n’igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyateguwe ku bushake.
Yagize ati:
“Kugeza ubu, nta kigaragaza ko ari igitero cyagabwe ku bushake.”
Nubwo
icyemezo cyo guhagarika indege cyari cyatangajwe, hari zimwe mu ndege zari
zimaze guhabwa uruhushya rwo guhaguruka, zirimo izerekeza muri Alaska na
Hawaii, ndetse n’indege zimwe mpuzamahanga zari zigiye kuva mu kirere cya
Amerika.
Ihagarikwa
ry’izi ndege ryibukije Abanyamerika iryabaye muri Mutarama 2023, ubwo sisitemu
ikomeye y’ikoranabuhanga ikoreshwa na FAA yagiraga ikibazo cy’imikorere,
bigatuma ingendo z’indege zihagarara by’agateganyo.
Mbere y’icyo
gihe, ihagarikwa rikomeye ry’ingendo z’indege muri Amerika ryaherukaga kuba
nyuma y’ibitero by’iterabwoba byabaye ku wa 11 Nzeri 2001.
Kongera
gusubukura ingendo z’indege byatumye ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere
bisubira mu buryo, nyuma y’igihe gito abagenzi n’amasosiyete y’indege
bahanganye n’ihagarikwa ry’ingendo ryatewe n’ikibazo cy’itumanaho.