Umuhanzi
Senderi Hit yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda,
Amavubi, Joy Lance Mickels, amushimira ku mpinduka zigaragara mu mikinire y’iyi
kipe ndetse n’umuhate agaragaza igihe cyose ari mu kibuga.
Muri ibyo
biganiro, Senderi yashimye uburyo Joy Lance Mickels akina afite ishyaka,
imbaraga n’umurava, agaragaza ko imyitwarire ye mu kibuga no mu ikipe akinira
hanze y’u Rwanda ari urugero rwiza.
Senderi
kandi yagaragaje ko yishimira intambwe Amavubi amaze gutera mu mikinire, avuga
ko amanota iyi kipe imaze kugira yayagezeho binyuze mu guhatana no kwitanga
kw’abakinnyi.
Yashimangiye
ko kubona Amavubi agaragaza imbaraga n’ishyaka mu mikino ari ikintu
gishimishije ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ikindi
cyatangaje Senderi ni uko yamenye ko Joy Lance Mickels atari umukunzi w’umupira
w’amaguru gusa, ahubwo ko anashimishwa n’umukino wa Volleyball, kuko yari
yagiye kuwureba.
Ibi biganiro
byagaragaje ubusabane hagati ya Senderi Hit na Joy Lance Mickels, binagaruka ku
iterambere ry’umupira w’amaguru nyarwanda n’uruhare rw’abakinnyi mu gutuma
Amavubi akomeza gutera imbere.