Abanyempano
bakomeje guhatanira kwegukana irushanwa rya Rwanda Next Super Star, bari kumwe
n’abayobozi babo, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa
Nyanza-Kicukiro, mu gikorwa cyari kigamije kurushaho gusobanukirwa amateka
y’igihugu, kuzirikana ibyabaye mu 1994 no kugira uruhare mu kubungabunga
inzibutso za Jenoside.
Uru
ruzinduko rwabaye ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, rukaba rwari rugizwe
n’ibikorwa bibiri by’ingenzi birimo gusura urwibutso no gukora umuganda wo
kurusukura.
Aba
banyempano bari kumwe n’ababayobora muri iri rushanwa, bagize umwanya wo
gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko
amateka y’Urwibutso rwa Nyanza-Kicukiro, ahantu hafite amateka akomeye ajyanye
n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Jenoside.
Mu gihe
basuraga uru rwibutso, basobanuriwe ibyabereye muri aka gace, ubuzima Abatutsi
bari bahahungiye babayemo, uburyo bahuye n’akaga ndetse n’amateka y’abahaguye
bazize Jenoside.
Uru
ruzinduko rwabahaye umwanya wo kuzirikana uburemere bw’amateka y’u Rwanda,
kumenya byinshi ku byabaye no gusobanukirwa impamvu ari ingenzi ko abakiri bato
bakomeza kugira uruhare mu kubungabunga amateka no kuyasigasira kugira ngo
atazibagirana.
Nyuma yo
gusura no gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso, abanyempano ba Rwanda Next
Super Star n’abayobozi babo bitabiriye umuganda wo kurusukura.
Muri iki
gikorwa, bagize uruhare mu mirimo yo gutunganya no gusukura ubusitani bwarwo,
bagaragaza ko kwibuka bidakwiye kugarukira gusa ku butumwa n’ibiganiro, ahubwo
ko bigomba no kujyana n’ibikorwa bifatika bigamije kubungabunga inzibutso
zifite amateka yihariye ku gihugu.
Kwitabira
uyu muganda kandi byagaragaje ko urubyiruko n’abafite impano mu ngeri
zitandukanye bashobora kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, birimo
gusigasira amateka, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no guha agaciro
abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwanda Next
Super Star ni irushanwa rihuza abanyempano bafite ubushobozi n’inyota yo
kwigaragaza no guteza imbere impano zabo. Uretse guhatanira kugaragaza ibyo
bashoboye, uru rugendo rushobora no kubabera umwanya wo kunguka ubumenyi,
ubunararibonye no kurushaho gukura mu mitekerereze.
Kuba aba
banyempano barateguriwe igikorwa cyo gusura urwibutso no gukora umuganda
bigaragaza ko iterambere ry’umuntu ridashingira gusa ku mpano afite, ahubwo ko
rinajyana n’indangagaciro, inshingano n’uruhare agira mu muryango nyarwanda.
Ni ingenzi
ko urubyiruko, cyane cyane abari mu rugendo rwo kwigaragaza mu ruhando
rw’imyidagaduro, rurushaho kumenya amateka y’igihugu no gusobanukirwa uruhare
rushobora kugira mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Urwibutso
rwa Nyanza-Kicukiro ni hamwe mu hantu Abanyarwanda n’abashyitsi basura kugira
ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamire inzirakarengane z’Abatutsi
zisaga 105.000 zihashyinguye ndetse
banibuke ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.