• Imyidagaduro / IBITARAMO

Itorero Inganzo Ngari ryizihije imyaka 20 rimaze rishinzwe mu gitaramo “Umurage w’Intore” cyabereye muri BK Arena i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ritaramira abakunzi b’imbyino gakondo, barizihirwa.

 Igitaramo cyaranzwe n’imbyino gakondo, umuziki, kwibuka intore zatabarutse no gushimira abagize uruhare mu rugendo rw’iri torero.

 Itorero Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006 i Kigali n’urubyiruko rwari ruhuje intego yo gusigasira umuco nyarwanda. Icyo gihe, iri torero ryatangiranye n’abantu batarenze 25, rikomeza guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo.

 Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 19 Ugushyingo 2026, abayobozi b’Inganzo Ngari basobanuye ko izina “Umurage w’Intore” risobanura umurage w’ubutore Abanyarwanda basigiwe n’abakurambere. Bavuze ko iki gitaramo cyari kigamije no kuwugeza ku bakiri bato kugira ngo bakomeze kuwusigasira.

 Muri BK Arena, abasore n’inkumi bagize Inganzo Ngari berekanye ubuhanga bwabo mu mbyino gakondo, baseruka mu midiho itandukanye imbere y’abitabiriye igitaramo. Banakoresheje amakondera mu gucuranga injyana zaherekeje imbyino zabo.

 Abaterambabazi, rimwe mu matsinda agize Inganzo Ngari, na bo berekanye ubuhanga bwabo mu mbyino gakondo, bafatanya n’abandi bagize iri torero gususurutsa abitabiriye.

 Abakiri bato bo muri Inganzo Ngari na bo bahawe umwanya wo kwerekana ibyo bamaze kwiga mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda. Byari mu murongo w’intego y’iki gitaramo yo guhererekanya umurage w’ubutore hagati y’abakuru n’abakiri bato.

 Mu bindi byaranze iki gitaramo harimo umwanya wo kwibuka intore zatabarutse. Abitabiriye bacanye urumuri rwo kwibuka intore zose zitakiriho, mu gihe iri torero ryizihizaga imyaka 20 rimaze rishinzwe.

 Itorero Ishyaka ry’Intore na ryo ryifatanyije n’Inganzo Ngari mu gususurutsa abitabiriye binyuze mu mbyino gakondo. Umunyarwenya Ravanelly na we yari mu basusurukije abari muri BK Arena.

 Umuhanzi Cyusa Ibrahim, wazamukiye mu Itorero Inganzo Ngari mbere yo gutangira umuziki ku giti cye, yongeye kunyura abakunzi b’imbyino gakondo. Yari mu bahanzi bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 y’itorero yazamukiyemo.

 Ruti Joel, wari umutumirwa wihariye muri iki gitaramo, na we yasusurukije abitabiriye. Uyu muhanzi ari mu bakomeje guteza imbere injyana gakondo, akaba azwi kuri album “Musomandera” na “Rutakisha”.

 Uretse imbyino n’umuziki, iki gitaramo cyanabaye umwanya wo gushimira abantu bagize uruhare mu rugendo rw’imyaka 20 y’Inganzo Ngari, by’umwihariko abitanze mu gutoza no gushyigikira iri torero.

 Mu bashimiwe harimo Umutoza Mukuru w’Inganzo Ngari, Nahimana Serge, umaze imyaka 20 atoza iri torero. Abagize Inganzo Ngari bamushimiye ubwitange n’ubwihangane yagaragaje muri iyo myaka, bamugenera impano.

 Umwe mu bagize iri torero yagize ati: “Iyi ni impano twatekerejeho, dushimira umutoza w’abatoza.”

Mu magambo yo kumushimira yasomwe muri icyo gitaramo, bagize bati: “Umutoza w’abatoza, umutoza w’ibihe byose, umutoza w’Inganzo Ngari, Indende, Abaterambabazi, Inyamamare n’Inganzo Nkuru, turagushimira.”

 Banamushimiye ko mu myaka 20 amaze atoza iri torero, yatoje abantu bari hagati ya 300 na 400 mu byiciro bitandukanye.

 Undi washimiwe ni Kayigemera Sangwa Aline, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Intayoberana. Abagize Inganzo Ngari bamushimiye ubufasha yahaye iri torero, by’umwihariko uruhare yagize mu gushyiraho umusingi wo guhererekanya umurage w’intore kugira ngo ukomeze gusigasirwa n’abakiri bato.

















 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments