Minisitiri w’Intebe
w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho
agiye guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu nama mpuzamahanga
ya gatanu yiga ku buzima rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Iyi nama y’iminsi
itanu, izatangira ku wa Mbere tariki ya 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026,
ihurize hamwe abanyapolitiki, abafata ibyemezo, abashakashatsi, abahanga mu
guhanga udushya, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko, kugira ngo baganire ku
ngamba zo kubaka urwego rw’ubuzima muri Afurika rukomeye kandi rushobora
guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Iyi nama yateguwe ku
bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa
CDC) na Guverinoma ya Ethiopia, igamije no kurebera hamwe uko Afurika yagabanya
gushingira ku nkunga z’amahanga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Ni inama Izaba ifite
insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano n’ubwisanzure bwa Afurika mu rwego
rw’ubuzima: kuva ku kwishingikiriza ku bandi no gucungira ku mahirwe kugera ku
kwigira no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”
Iyi nama ni urubuga
rwo guhuza imbaraga z’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyiraho icyerekezo
cyafasha Afurika kugira ubuzima bw’abaturage burinzwe no kugira ubushobozi bwo
kwifatira ibyemezo no kwishakamo ibisubizo mu rwego rw’ubuzima.