• Amakuru / MU-RWANDA


Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje gahunda y’amavugurura ya serivisi z’ubutabazi bwihuse mu Rwanda azashyirwa mu bikorwa hagati ya 2026 na 2030, agamije kugabanya igihe imbangukiragutabara imara igera ku muntu ukeneye ubufasha no kunoza ireme ry’izi serivisi.

Ibi yabigarutseho ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cya siporo rusange, aho yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu rwego rw’ubuzima, ariko ko hakiri icyuho mu gutanga ubutabazi bwihuse, cyane cyane mu gihe umuntu ahuye n’ikibazo gitunguranye gisaba kwitabwaho ako kanya.

Yasobanuye ko intego y’aya mavugurura ari uko ubutabazi budakwiye gutangirira kwa muganga gusa, ahubwo bugomba gutangirira aho ikibazo cyabereye, mu rugo, ku mudugudu cyangwa ahandi umuntu akeneye ubufasha, mbere y’uko agezwa kwa muganga.

Intego ni ukugabanya igihe ambulance imara igera ku murwayi

Muri gahunda nshya, u Rwanda rwihaye intego ko bitarenze umwaka wa 2030, imbangukiragutabara izajya igera ku muntu ukeneye ubutabazi mu gihe kitarenze iminota 10 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hanze yawo izajya ihagera mu minota itarenze 20.

Ikindi ni ukongera umubare w’imbangukiragutabara ku buryo hazajya haboneka imwe ku baturage 20.000. Izo modoka zizaba zirimo izihariye mu gutwara impinja zikivuka zifite ibibazo by’ubuzima, izitwara abarwayi bafite indwara zandura ndetse n’izabugenewe mu gutabara abantu benshi bakomeretse icyarimwe, nko mu mpanuka zikomeye cyangwa ibindi byago.

Izi mpinduka zizajyana no kuvugurura imikorere n'ibikoresho by'imbangukiragutabara kugira ngo abarwayi bahabwe ubufasha bw'ibanze n'ubuvuzi bukenewe bakiri aho ikibazo cyabereye, aho gutegereza ko bagezwa kwa muganga.

Ishuri rizajya ryigisha abakozi b'inzobere mu butabazi bwihuse

Mu rwego rwo kongera abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu gutabara indembe, Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ishuri ryigisha abakozi b’ubutabazi bwihuse rizwi nka Paramedic School.

Iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, rikazafasha kubaka abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga ubufasha bwihuse ku barwayi kuva aho ikibazo cyabereye kugeza bagejejwe kwa muganga.

Intego ni uko mu 2030, buri mbangukiragutabara izajya iba ifite abakozi bari hagati ya umunani na 10 bahuguwe mu gutanga ubu butabazi. Byongeye kandi, abakozi bo mu mavuriro 59 basanzwe bakora muri uru rwego bazahabwa amahugurwa yo kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo.

Iri shuri riteganyijwe gukorera muri Rwanda Polytechnic, rikazatanga amasomo yo ku rwego rwa Emergency Medical Technician (EMT) n'ay'ubunyamwuga mu butabazi bwihuse (Paramedic). 

Abaturage bazagira uruhare mu gutabara indembe

Kimwe mu bintu by'ingenzi muri aya mavugurura ni ugushyira abaturage ku isonga mu gutanga ubutabazi bw'ibanze mbere y'uko abakozi b'inzobere bahagera.

Minisitiri Nsanzimana yasabye Abanyarwanda kwiga ubumenyi bw'ibanze mu gutabara indembe, kuko bushobora gufasha kurokora ubuzima bw'umuntu wagize ikibazo cy'ubuzima gitunguranye.

Mu rwego rwo kubigeraho, hateganyijwe guhugura abantu barenga 2.000 bazajya batanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe bategereje ko imbangukiragutabara ihagera. Mu bazaherwaho harimo abapolisi bakorera i Kigali, abamotari n'abacuruzi bo mu masoko, bitewe n'uko bashobora kuba mu bantu ba mbere bahura n'impanuka cyangwa umuntu ugize ikibazo cyihutirwa.

Ibi bizafasha ko umuntu utunguwe n'impanuka, guhagarara k'umutima cyangwa ikindi kibazo gikomeye atabura ubufasha mu gihe hagitegerejwe abakozi b'ubuvuzi.

Ikoranabuhanga rizafasha kohereza ambulance aho ikenewe

Aya mavugurura azanajyana no gukoresha ikoranabuhanga rya eBanguka, rizafasha mu guhuza amakuru y'uwahamagaye, abashinzwe kwakira ubutabazi n'imbangukiragutabara, kugira ngo imodoka ibone aho ikibazo kiri kandi yoherezwe mu gihe gikwiye.

Iri koranabuhanga rizafasha kunoza itangwa ry'amakuru no guhuza serivisi z'ubutabazi n'ibigo n'amavuriro byakira abarwayi. Bizanafasha kugabanya igihe gishobora gutakara mu gushakisha aho umuntu akeneye ubutabazi aherereye.

Uretse imodoka zisanzwe, gahunda y'ubutabazi bwihuse izanatekereza ku bundi buryo bwo kugeza ubufasha ku baturage batuye ahantu bigoye kugeramo, harimo gukoresha moto, ubwato n'indege aho bikenewe. 

U Rwanda rwamaze gutera intambwe, ariko haracyari imbogamizi

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko aya mavugurura aje ashingiye ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw'ubuzima, zirimo kugabanya impfu z'ababyeyi n'abana ndetse no kuzamura icyizere cyo kubaho kikaba kiri hejuru y'imyaka 70.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko igihe imbangukiragutabara imara igera ku murwayi cyagabanutse. I Kigali cyavuye ku minota 45 kigera ku minota 15, mu gihe hanze ya Kigali cyavuye ku masaha abiri n'igice kigera ku minota 45.

Umubare w'imbangukiragutabara na wo wariyongereye, uva kuri 263 mu 2023 ugera kuri 530 mu 2026. Icyakora, Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hakiri icyuho mu buryo bwo kugeza ubutabazi ku gihe, ari na yo mpamvu hashyizweho iyi gahunda nshya y’imyaka itanu. 

Minisitiri Nsanzimana kandi yibukije Abanyarwanda ko buri munota ugira agaciro mu butabazi bwihuse, abasaba kujya baha imbangukiragutabara inzira igihe ziri mu kazi, kuko gutinda bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umurwayi.

Yashishikarije kandi abaturage kwiga ubumenyi bw'ibanze mu gutabara indembe no guhamagara nimero 912 igihe bahuye n'ikibazo gisaba ubutabazi bwihuse.

Aya mavugurura agaragaza icyerekezo cy'u Rwanda cyo kuva kuri gahunda y'ubutabazi ishingiye ahanini ku gutwara umurwayi gusa, rukajya kuri gahunda ihuriweho, aho ubutabazi butangirira aho ikibazo cyabereye, bugakomeza mu nzira kugeza umurwayi agejejwe kwa muganga.

Intego nyamukuru ni uko aho Umanyarwanda yaba ari hose, igihe cyose yagira ikibazo cyihutirwa cy'ubuzima, yabona ubutabazi bwihuse kandi bufite ireme.


Muri ayo mavugurura kandi MINISANTE yanahindiye amabara y'imbangukiragutabara 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments