• Amakuru / POLITIKI


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye gishobora gufata agace ka Walikale gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe umutwe wa FRN wakomeza gutinda kugafata.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 23 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yagaragaje ko atishimiye umuvuduko Front pour la Refondation de la Nation (FRN) iriho mu bikorwa byayo, avuga ko nibikomeza gutinda, ingabo za Uganda zishobora kwifatira icyo cyemezo.

Yagize ati: “FRN nikomeza gutakaza igihe kinini, tuzifatira Walikale ubwacu.”

Ubutumwa bwa Gen. Muhoozi bwakuruye ibibazo ku bijyanye n’uruhare Uganda ishobora kugira mu bikorwa bya gisirikare muri ako gace, cyane ko Walikale ari agace gafite akamaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kamaze igihe karangwamo umutekano muke n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Gusa, Gen Muhoozi ntiyatangaje igihe ingabo za Uganda zishobora gufatira Walikale, niba hari gahunda yihariye ya gisirikare yamaze gutegurwa cyangwa niba Uganda yarigeze kugirana ibiganiro na FRN kuri iki kibazo.

Walikale ni agace ko mu burasirazuba bwa RDC, kakaba ari kamwe mu duce tw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru twagiye turangwa n’amakimbirane y'imitwe yitwaje intwaro. Aka gace gafite n’akamaro mu bijyanye n’umutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro.

Amagambo ya Gen Muhoozi aje mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho ingabo za Leta ya Congo n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ifatanya nayo ihanganye na FRN. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments