Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiriye inama Abanyarwanda yo kuba maso ku
matangazo yamamaza amagare akoreshwa n’amashanyarazi (E-Bikes), nyuma y’uko
hagaragaye abantu bayifashisha mu bikorwa by’uburiganya.
Aba batekamutwe
bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ayo magare, bakurura abantu
bayifuza kuyagura, bakabasaba kubanza kohereza amafaranga kugira ngo ibicuruzwa
bibagezweho.
Icyakora,
nyuma yo kwakira amafaranga, abo bantu ntibageza ku baguzi amagare baba bemerewe,
bigatuma bamwe bahura n’igihombo cy’amafaranga.
RIB isanga
ubu ari bumwe mu buryo bushya cyangwa bwiyongera ku buryo busanzwe bukoreshwa
n’abanyabyaha mu kwambura abaturage bifashishije ikoranabuhanga.
Urwego
rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturage kutihutira kwizera amatangazo babonye kuri
internet, ahubwo bakabanza kugenzura niba uwamamaza igicuruzwa ari umucuruzi
wizewe kandi ufite aho abarizwa hazwi.
RIB kandi
iributsa Abanyarwanda ko kwitwararika mbere yo kohereza amafaranga ari ingenzi
mu kwirinda kugwa mu mutego w’abakoresha ikoranabuhanga mu buriganya.
Abaturage
bahuye n'uburiganya nk'ubu barasabwa kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo
hakorwe iperereza n'ababigizemo uruhare babiryozwe.