Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ibihugu by’Iburengerazuba guhita bikuraho kandi nta yandi mananiza ibihano byafatiwe Zimbabwe, avuga ko bigira ingaruka zikomeye ku baturage b’icyo gihugu.
Ibi Ruto yabivugiye i Nairobi ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo
2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida wa Zimbabwe,
Emmerson Mnangagwa, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Kenya.
Ruto yavuze ko ibyo bihano bidakwiye, bidafite ishingiro kandi bigira
ingaruka zitagereranywa ku baturage ba Zimbabwe, cyane cyane abatishoboye.
Yongeyeho ko ibihano bishyirwaho n’igihugu kimwe ku kindi binabangamira
ubusugire bw’ibihugu, ashimangira ko Kenya ishyigikiye ko bikurwaho vuba kandi
nta yandi mananiza.
Perezida Ruto kandi yongeye kugaragaza ko igihugu cye gishyigikiye ko
Zimbabwe isubira mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth,
ndetse ko Kenya izakomeza gukorana na Harare mu guteza imbere inyungu za
Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Izi mpande zombi zanatangije ku mugaragaro Komisiyo ihuriweho na Kenya
na Zimbabwe (Bi-National Commission), zinashyira umukono ku masezerano arindwi
y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, dipolomasi, abinjira n’abasohoka ndetse
n’imiturire.
Ruto yatangaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwazamutseho 63%,
buva kuri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika mu 2024 bugera kuri miliyoni 57
z’amadolari mu 2025.
Zimbabwe yavuye muri Commonwealth mu 2003, nyuma yo guhagarikwa muri uwo
muryango mu 2002 kubera impaka zari zikomeye ku matora ya Perezida. Mu 2018,
Perezida Mnangagwa yasabye ko igihugu cye cyemererwa kuwusubiramo.
Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse gahunda yihariye
y’ibihano kuri Zimbabwe muri Werurwe 2024, zashyizeho ibihano byihariye ku
bantu 11, barimo Perezida Mnangagwa, no ku bigo bitatu, zibashinja ruswa no
guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu kwezi kwa
Gashyantare 2026 havanyweho ibihano bimwe byerekeye gufatira imitungo no kubuza
abantu gukora ingendo, ariko hasigara ibihano bijyanye n’intwaro kugeza ku wa
20 Gashyantare 2027.
U Bwongereza na bwo buracyafite ingamba z’ibihano kuri Zimbabwe, buvuga
ko bushingiye ku mpungenge zijyanye n’ubwisanzure muri demokarasi
n'uburenganzira bwa muntu.