Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi azatangazwa bitarenze taliki 05 Ukwakira uyu mwaka ariko akomeza kugirwa ibanga.
Hagati muri iki cyumweru nibwo inkuru zatangiye gucicikana ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yamaze kuboneka ndetse ko yaba Ari mu mujyi wa Kigali akaba akurikirana Shampiyona yicyiciro cya mbere mu Rwanda, benshi bemeje ko Didier Gomez Da Rosa watoje Rayon Sports muri 2013, yaba ariwe uzatoza Amavubi .
Kuri uyu wa gatanu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagiranye ikiganiro n'itangazamukuru , president wa FERWAFA Munyantwali Alphonse yavuze ko umutoza w'ikipe y'igihugu azatangazwa bitarenze taliki 05 Ukwakira 2023 , agatangira gutegura imikino yo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi cya 2026.
Munyantwali Alphonse umuyobozi wa FERWAFA yemeje ko Amavubi atarabona umutoza
Kubijyanye no kuba umuntu uzatoza Amavubi yaba amaze iminsi yibereye i Kigali president wa FERWAFA Munyantwali Alphonse yanze kugira icyo abivugaho ndetse yemeza ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bazamenya uwariwe n'igihe azatangirira akazi .
Kuri uyu wa gatanu habyutse amakuru avuga ko Torsten Frank Spittler umudage w'imyaka 61 yaba ariwe wamaze kugirwa umutoza w'Amavubi ,uyu mugabo uwavuga ko Ari umwiga mu gutoza ntiyaba abeshye kuko yanyuze mu ikipe y'abato ya 1860 Munich, ikipe y'abadage batarengeje imyaka 16 ,Nepal , Perak FA , uyu Kandi yanabaye umuyobozi wa tekinike mu bihugu nka Mozambique,Yemen ,Bhutan n'ahandi .
Biravugwa ko Torsten Frank Spittler amaze igihe mu mujyi wa Kigali
Uretse kuba ntaho uyu mugabo yigeze atoza ikipe y'igihugu nta naho yigeze aba umutoza mukuru ndetse biragoye kumwita umutoza President wa FERWAFA Munyantwali Alphonse avuga kuri Spittler yakomeje kwanga kugira icyo abivugaho akomeza kwemeza ko igihe kitaragera, gusa avuga ko igihe cyo guhitamo umutoza nikigera batazapfa guterura gusa bazareba umutoza ushoboye.
Abaye Ari uyu mudage ntawatinya kuvuga ko Amavubi yaba yongeye guhabwa umutoza w'umwiga , ntiyaba yibeshye kuko uyu mugabo nta bigwi bifatika afite ndetse byaba Ari ubwambere agiye gutoza ikipe y'igihugu nkuru , kubijyanye n'intego yahabwa Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA,yavuze ko ntazindi bazamuha uretse gutsinda gusa yemeye ko batinze kumubona no gutangira akazi ariko ntakundi byagombaga kugenda
Torsten Frank Spittler niwe ugezweho ku kuba ariwe uzatoza Amavubi
Uyu mugabo nta ntahantu na hamwe yigeze aba umutoza mukuru