Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, Nibwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ishyaka ry’aba-Républicain, batoye ko Perezida Joe Biden akorwaho iperereza rishobora kumweguza.
Iri tora ryabaye, ryatowe n'abagize inteko 221 bo mu ishyaka ry’aba-Républicain rivuga ko Biden akorwaho iperereza, mu gihe 212 ba Démocrates babyanze.
Impamvu y’iri tora ni uruhare ishyaka ry’aba Républicain rikeka ko Biden yaba afite mu ishoramari umuhungu we, Hunter Biden, yakoreye mu mahanga arimo Ukraine n’u Bushinwa, kuva mu 2009 kugeza mu 2017.
Hari ku butegetsi bwa Barack Obama nkuko Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters bibitangaza dukesha iyi nkuru.
Risobanura ko muri iyi myaka, Hunter yasezeranyije abakiliya be ko yabafasha kugera ku wari Visi Perezida ku butegetsi bwa Obama, akaba n’umubyeyi we, Joe Biden.
Biden avuga ko aba bagize inteko bari kumubeshyera. Ati “Abagize Inteko b’aba-Républicain ntabwo bari kunyiyungaho. Aho kumfasha gutuma imibereho y’Abanyamerika iba myiza, bashishikajwe no kunyibasira bakoresheje ibinyoma.”
Umugambi wo gukora iperereza kuri Biden ushaka kuyobora manda ya kabiri ushobora gupfuba kuko nyuma y’itora ryabereye mu nteko ibanza, hateganyijwe irindi rigomba kubera mu mutwe wa Sena wiganjemo ku kigero cya 51% abahagarariye ishyaka rya Démocrates riri ku butegetsi.
Like This Post?
Related Posts