Umugore n’umugabo
bo mukarere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo bafashwe bakora inzoga zitemewe
birangira uwo mugore ashatse guhisha ibimenyetso aturitsa Gaz itwika ibyari mu
nzu ariko umugambi we urapfuba.
Polisi y’igihugu
yatangaje ko abo bafashwe ari Nzamwita Aime w’imyaka 38 n’umugore we witwa
Nyirarukundo Frotinee we ufite imyaka 34.
Iyi nkuru
yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 01 Kanama 2025 gusa polisi yo yemeza ko
byabaye ku wa 31 Nyakanga 2025, abaturanyi b’uriya muryango watawe muri yombi
babwiye itangazamakuru ko uko byagenze aho ngo bariya bafashwe bakoreshaga
amayeri yo guhindura ibyapa byo ku macupa y’inzoga bagashyira mu macupa yabo
inzoga zindi zitemewe.
Umwe muri
aba baturage baganiriye n’Itangazamakuru yavuze ko uriya muryango wakoraga
inzoga zitemewe binyuze mu gufata amacupa y’izindi zizwi ku izina rya “Ibyuma” barangiza bakayashyiramo izo zabo n’ibirango
byazo.
Ubutumwa bwa
polisi y’igihugu kuri iyi nkuru buvuga ko Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge
wa Bumbogo mu kagali ka Zindiro koko yafashe yafashe aba bombi
?Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ko NZAMWITA n'Umugore we NYIRARUKUNDO bakora inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur, Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bahise bajya murugo rwe umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora, Umugore abonye umugabo amaze gufatwa yararikumwe n'Umwana munzu ahita afatisha umuriro Supanet n'uburiri bitangira kwaka agamine kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye tuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) umuriro urazima.