• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, Nibwo Igisirikare cya Israël, IDF, cyatangaje ko cyarashe imbohe zacyo eshatu, kizitiranyije n’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Mu itangazo rya IDF yashyize ahagaragara, rivuga ko aba bantu yabiciye mu Karere ka Shejaiya kegereye Intara ya Gaza

Rigira riti “Mu mirwano yabereye muri Shejaiya, IDF yibeshye ibona imbohe eshatu z’Abisirayeli nk’ikibazo ku mutekano wayo, irazirasa, zirapfa.”

Iki gisirikare cyasobanuye ko ubwo bari bamaze gupfa, imirambo yabo yajyanywe gukorerwa ibizamini, biza kugaragara ko ari imbohe, ari zo: Yotam Haim, Samer Talalka na Alon Shamriz zari mu bafashwe na Hamas tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Kiravuga kandi ko cyo, ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, byahise bimenyesha imiryango y’aba bantu, biranabihanganisha.

Igisirikare cya Israël kiri mu bikorwa bya gisirikare byo guhiga abarwanyi ba Hamas no kubohoza abasivili n’abashinzwe umutekano bacyo bashimutiwe mu bitero byagabwe mu Majyepfo y’iki gihugu tariki ya 1 Ukwakira 2023.

Ni ibikorwa ibihugu bitandukanye bikomeje kwamagana, kuko bishinja IDF kwibasira abasivili no kwanga gutanga agahenge kugira ngo abasivili babone uko basohoka mu bice biri kuberamo intambara
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments