• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, Nibwo Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yahagaritse ku mirimo Minisitiri w’Intebe, Geraldo Martins nyuma y’ibyumweru bitatu habayeho igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe.

Nyuma yuko Geraldo akuwe ku mirimo ye yahise asimbuzwa Rui Duarte Barros, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho w’iki gihugu nyuma ya ‘coup d’état yabaye muri Mata 2012.

Ubwo Barros yarahiraga, Perezida Embalo yamusabye kurwanya inyerezwa ry’umutungo w’igihugu na ruswa, amuteguza ko igihe azakekwa muri ibi byaha, azagezwa mu butabera nkuko France24 ibitangaza duesha iyi nkuru.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Kurwanya bihoraho ruswa bigomba kuba inshingano ya mbere y’itsinda uyoboye. Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufata umutungo wa rubanda. Ejo nitugukekaho ruswa, uzagezwa imbere y’ubutabera.”

Embalo yamenyesheje Barros ko buri rwego rw’igihugu kugeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu rugomba kujya rugenzurwa, kugira ngo hamenyekane uburyo rukoresha umutungo wa Guinea-Bissau.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments