• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023, Nibwo Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda bakuriwe na Antoine Karidinali Kambanda basohoye itangazo rivuguruza icyemezo Papa aheruka gufata giha umugisha ababana bahuje ibitsina ku wa 18 Ukuboza 2023

Ni nyuma yuko Ibiro bya Papa bishinzwe Ukwemera Gatolika i Roma byatangaje urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana), rwagendeye ku bibazo bitandukanye byagiye bishyikirizwa ibyo Biro bya Papa muri ibi bihe.

Bimwe mu byari bikubiye muri uru rwandiko, harimo kwemerera abasaserdoti guha umugisha ababana bahuje igitsina, gusa go bitandukanye no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Itangazo Abepiskopi bo mu Rwanda basohoye rigira riti “Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.”

Abepiskopi bavuga ko banditse itangazo bagamije gukuraho urujijo no guhumuriza abakiristu, nyuma y’uko urwandiko rwo mu Biro bya Papa rukuruye impaka nyinshi n’impungenge, ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya, n’uwahabwa ababana bahuje igitsina nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Itangazo ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments