• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo kwinjiza aba bapolisi bato 2072 muri Polisi y’u Rwanda nyuma y'amezi Umunani biga amasomo.

Ni ku nshuro ya 19 Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana.

Mu bandi bayobozi bawitabiriye harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Muri uyu muhango habanje kwerekanwa amasomo abanyeshuri bahabwa arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi bakanahabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.

Umuhango nk'uyu waherukaga muri Werurwe 2023, ubwo Polisi y’u Rwanda yari yinjizaga mu kazi Abapolisi bashya bato 1612 barimo abakobwa 419 n’abahungu 1193.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments