• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo, habaye umuhango wo guhuriza hamwe abaturage biganjemo abadamu bize imyuga y'ubudozi aho hamurikwaga ibyo bakoze babifashijwemo na Empower The Future yabakuye mu bwigunge yahise ibasinyisha amasezerano.

Mbere yo gisinya aya masezerano, habanje igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho nyuma yuko hari ababyeyi bafashijwe kwiga imyuga itandukanye irimo iy'ubudozi bafashijwe kandi bakigishwa na Empower The Future, aho bamwe bitewe n'ibyo bahungukiye batangaje ko amasomo bahawe hari abo yatangiye gufasha kwirwanaho no kwiteza imbere.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuga ko iyo basubije amaso inyuma ku buzima bahozemo bwabahozaga ku ngoyi y'ubuzima batarahira n'umugiraneza 'Empower The Future' bashima Imana kuko hari intambwe nziza batangiye gutera kuko basigaye bikemurira ibibazo badasabwe gutega amaboko.

Umwe muri aba babyeyi witwa Mukaruhunga Jeanne, ugaruka ku mbuto nziza zabibiwe mu myuga bize, yabwiye BTN ko amahirwe yaturutse ku mwana afite usanzwe urihirirwa n'umushinga none kugeza ubu afite abo yigisha bakamuha amafaranga.

Yagize ati" Umwana wanjye niwe watumye ngera hano muri Empower The Future, Empower yarandihiriye ndiga, nyuma impa imashini njya gukorera mu rugo ariko ubu nanjye hari abo nigisha kandi birantunze".

Undi mubyeyi witwa Mwambarangwe Angelique uri mu babyeyi batandukanye bafashijwe kwiteza imbere binyuze mu kwigishwa imyuga itandukanye irimo n'ubudozi na Empower The Future, atangaza ko kuba yarize byamurinze ingeso nyinshi zitandukanye.

Agira ati" Bitewe nuko umwanya munini nkumara hano niga, sinabona uko njya mu tubari cyangwa izindi ngeso mbi".

Umuyobozi wa Empower The Future, Emile Kayitare, wari umukuru w'urubyiruko, yemereye umunyamakuru ko inkomoko yatumye bahaguruka bakarwanya ubuzima bwari bufitwe n'abarimo ababyeyi ndetse n'abana b'inzererezi binyuze mu myuga itandukanye, ari uko bitegerezaga imyaka iri imbere bagasanga iyo mibereho izagira ingaruka mbi ku bandi baturage.

Ati" Nararebye na bagenzi banjye hanyuma dusanga imibereho mibi bari babayemo ibabaje kandi izanagiraho ingaruka abandi batari bayifite. Mu byukuri gukunda igihugu bisaba kutarobanura ku butoni kuko ukunda u Rwanda ntiyishimira imibereho mibi y'abarutuyemo".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, ku murongo wa telefoni aganira na BTN yavuze ko Empower The Future yaje ari igisubizo kuko ifasha imiryango itandukanye kandi ko yagize uruhare mu kugabanya umubare munini w'abana babaga ku muhanda".

Gitifu ati" Empower The Future yaje ari igisubizo muri uyu murenge kuko ifasha imiryango myinshi yahoze ibayeho nabi kandi yanagize uruhare runini mu kuvana abana ku muhanda bari inzererezi. Turayishimira cyane tubikuye ku mutima".

Ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kinyinya, Uyu muryango kuri uyu wa Gatanu wasinyanye amasezerano n'ababyeyi barimo ababyaye abana basanzwe bafashwa, aho agaruka cyane ku myitwarire igomba kubaranga cyane ko iyo barangije kwiga bahabwa ibikoresho birimo ibyarahani bidoda.

Ukinjira aho Empower The Future ikorera uhita ubona uduce tumwe na tumwe dutandukanye turimo abadamu bari kuboha no gukora imitako, abari kudoda imyambaro itandukanye, abari gukora ibirahure byifashishwa mu tubari cyangwa ahandi hantu hatangirwa icyo kunywa ariko babikora mu macupa asanzwe dore ko bafite imashini zibikata zigezweho.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments