• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2024, Nibwo Umunyepolitiki utavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi Chapwe wahoze ayobora Intara ya Katanga uri mu bakandida biyamamarije kuyobora iki gihugu, yiyongereye ku bandi bagenzi be batanu bavuze ko amatora yari ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023 yaranzwe n’uburiganya bw’amajwi ndetse asaba ko ibyayavuyemo byateshwa agaciro akongera gusubirwamo.

Aya matora benshi mu biyamamaje biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bagaragaje ko uko yagenze bitari byubahirije amategeko, bityo ko ibyavuyemo byaseswa.

Katumbi yiyongereye kuri Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo na Floribert Anzuluni, bagaragaje ko uburyo Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI yateguyemo amatora bihabanye n’Itegeko Nshinga.

Babitangaje nyuma y’uko CENI yari yafashe icyemezo cyo kongera igihe cy’amatora nyuma y’uko zimwe muri site z’itora zafunguwe zikerewe, ikagaragaza ko zo zagombaga gutora na nyuma y’igihe cyateganyijwe.

Yavuze ibi kandi mu gihe Denis Mukwege ndetse na Martin Fayulu bagaragaje ko bari gutegura imyigaragambyo mu kugaragaza ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Mu ibaruwa bandikiye Guverineri w’Intara ya Kinshasa bagize bati “Tuzigaragambiriza ibikorwa bigayitse byabayeho ubwo amatora yari arimbanyije.”

CENI yerekanye ko mu Bufaransa Tshisekedi yagize amajwi 85,58%, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agira 78,88%, muri Canada abona amajwi 72,33% mu Bubiligi abona 75,94% naho muri Afurika y’Epfo 81,27%.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments