• Amakuru / POLITIKI
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Nibwo Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare mu Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, basabye Perezida Evariste Ndayishimiye gufasha abapfakazi b’abasirikare bapfiriye ku rugamba n’abagore b’abarumugariyemo kuko bagowe n’ubuzima.

Ubu bufasha, Perezida yabusabwe ubwo bari mu nama isoza umwaka y’abo mu nzego z’umutekano n’abo bashakanye yabereye mu Ntara ya Gitega.

Minisitiri yagize ati “Munkundire mbagezeho ubusabe bw’abagore b’abasirikare, cyane cyane abapfakazi basigwa n’abo basirikare bapfuye bitangira igihugu, tutibagiwe n’abamugariye ku rugamba.”

Yakomeje avuga ko hari abapfakaye batagira akazi, ugasanga ntibagishoboye gutunga ibibondo bisigwa n’umusirikare witabye Imana, abo bishobotse bashyirwa imbere mu gutanga akazi, mu byo bafitiye ubushobozi bagahiganwa n’abandi.

Ku bamugariye ku rugamba, Mutabazi yagize ati “Basaba ko abafasha babo bababa hafi ariko ugasanga bakorera kure y’aho abo bamugaye badashobora kugera. Abo na bo aho bikunda, abafasha bakwegezwa hafi y’umuryango.”

Minisitiri Mutabazi yaboneyeho gushimira abasirikare bari kwitangira abenegihugu n’abanyamahanga, abasaba kubika ibanga nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Basirikare dusangiye akazi ko kurinda igihugu, mukomeze mugendane ibanga n’umwuga, mufatane mu nda, mwongere musenyere umugozi umwe. Mugandukire ababakuriye, mwubahe amategeko, mugendere ku myitwarire myiza.”

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura no kurinda amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye birimo RDC, Centrafrique na Somalia.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments