• Amakuru / MU-RWANDA

Mu bukangurambaga bugenda butangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ku icuruzwa ry'abantu, RIB ikunze kumvikana isobanura ko gusabisha abana ari ukubacuruza mu buryo bufatwa nk'icuruzwa ry’abantu aho ivuga ko no gusabisha abana ari ukubacuruza.

Ubu bukangurambaga buba bugamije gusobanurira abantu, cyane cyane abaturiye imipaka, uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, rugaruka no ku kuba abasabisha abana na bo baba bakoze icyaha cyo kubacuruza.

Bagenda basobanura ko ubundi icyaha cyo gucuruza abantu ari uburyo bwo kubashakamo inyungu mu buryo butandukanye, hakoreshejwe agahato cyangwa ubushukanyi, kumubonerana kubera intege nkeya afite cyangwa ububasha umufiteho.

Hari aho bagira bati “Mu byaha bigize icyaha cy’icuruzwa ry’abantu harimo gukoresha undi imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano. Bishobora gukorerwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bakagukoresha akazi utishyurwa, hakajya hishyurwa umuntu wagutwaye.”

No gutuma abana gusaba rero, bibarwa nk’icyaha cyo kubacuruza. Babisobanura bagira bati “Muri za Kigali no mu yindi mijyi mujya mubona abantu basabiriza. Hari rero ufata abana, akicara ahantu, akajya abohereza gusabiriza ku bahisi n’abagenzi, amafaranga babonye bakayamuha. Uwo muntu ushobora kuba ari umubyeyi w’abo bana cyangwa undi muntu badafitanye isano, urumva ko aba ari kubashakiramo inyungu. Na cyo ni icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.”

Abagiye basobanurirwa iby’icuruzwa ry’abantu bavuga ko babyumvaga nabi, bagera ku bijyanye no gusabisha abana bakavuga ko n’ubundi ari umuco mubi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Fidèle Ndayambaje w’i Mugombwa mu Karere ka Gisagara ati “Kubwira abana ngo bajye gusabiriza mbona atari umuco mwiza w’Abanyarwanda. Njyewe abo nciyeho basaba ndababwira ngo genda ubwire mama wawe uti ibi byo gusabiriza unjyanamo si byiza, wambyaye kugira ngo undere, ugomba kumpa ibyo nkeneye ari wowe.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 690 ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).


Naho ingingo ya 22 y’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ivuga ko umuntu wese ukoresha undi imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments