Uwimana Janvier, Ni umuturage akaba n'umubyeyi w'abana bane wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini Akagari k'Urugarama aratabaza inzego z'ubuyobozi nyuma yuko umugabo amutanye abana.
Uyu mubyeyi mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko yaje kugirana amakimbirane n'umugabo bashakanye ashingiye ku bushoreke n'ingengabitekerezo nyamara mbere ubuzima bwabo bwararangwaga n'akanyamuneza no kurebana akana ko mu jisho.
Yakomeje abwira BTN ko igihe cyaje kugera umugabo atangira kumuhinduka akajya amubwira nabi, rimwe na rimwe akajya amuharika akamuzanaho indaya ndetse n'ibitutsi bya buri munsi bishingiye ku ngengabitekerezo.
Uwimana kugeza ubu bitewe no kurera abana wenyine byamugizeho ingaruka zirimo inzara cyane ko n'isambu bari bafite ikikije inzu batuyemo umugabo we yayigurishije akaba ari naho ahera asaba ubuyobozi kumurenganura bukaba bwamugarura bakagirana amasezerano ajyanye nuko bazajya bafatanya kurera abo babyaranye.
Yagize ati" Umugabo wanjye hambere twari tubanye neza nubwo ntazibana zidakomanya amahembe. Yarantaye antana abana bane bose none ubu ubuzima burangoye cyane akaba ariyo mpamvu nsaba ubuyobozi kumungarurira tukemeranya uko tuzajya dufatanya kurera".
BTN yagerageje kuvugisha uyu mugabo bivugwaho ko yataye umugore we ntibyayikundira bitewe nuko telefoni ngendanywa ye itari iri kumurongo ari nako byagenze ubwo yashakaga kuba icyo ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bubivugaho gusa nihagira igikorwa cyangwa igitangazwa kuri iki kibazo muzabigezwaho mu nkuru zikurikira.
Uyu mubyeyi ufite impungenge zuko ashobora kugirirwa nabi n'umugabo, avuga ko igikomeje kumutera impungenge ni uko icyangombwa cy'inzu ntacyo afite ibishobora gutuma umugabo ayigurisha.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni Inkuru ya Janvier Kamanzi Semigabo afatanyije na Jeremy Iradukunda/BTN TV
Like This Post?
Related Posts