• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu  wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, Ubwo hirya no hino ku Isi hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli hari abatumvishe uburyohe bwawo barimo abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo, FDLR, FARDC, Abacanshuro na Wazalendo, bongeye kubagabaho ibitero bakoresheje imbunda ziremereye mu bice bituwe n’abaturage n’ahari ibirindiro bya M23, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni amakuru yemejwe na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yongeye gushinja ihuriro ry’ingabo za Congo, kurenga ku masezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’Iminsi 14, bategetswe na leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bisimwa akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Muri uyu mwanya k’umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Yezu,  ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zakoresheje imbunda ziremereye zitera ibisasu bikaze muri Localite  ya Mushaki na Karuba.”

Yunzemo kandi ati: “Ingabo ziharanira impundura matwara za M23, zikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo, kandi bakomeje kurwana  kinyamwuga.”

Bisimwa, yanavuze ko bazi amakuru neza ko Perezida Félix Tshisekedi, ashaka kwica amasezerano yo guhagarika Intambara, yasabwe n’ubutegetsi bwa Joe Biden, Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika nkuko Rwandatribune ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments