• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, Nibwo abaturage batuye mu mudugudu w'Umucyo akagari ka Rwezamenyo mu murenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge, basanze umurambo w'umusore umanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage babonye uyu nyakwigendera uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 25-30 amanitse mu giti, batangarije BTN ko ubwo babonaga umurambo umanitse mu giti baketse ko yiyahuje imigozi ya rase z'inkweto bitewe nuko inkweto bikekwa ko yari yambaye zari hasi ntarase zifite.

Umwe muri bo yagize ati" Umuturanyi wanjye yaje iwanjye ambaza iba nabonye umurambo umanitse mu giti ndamuhakanira noneho tugezeyo dusanga uwo muntu ntitumuzi ariko dukeka ko yiyahuye akoresheje rase z'inkweto ze zari hasi".

Aba baturage banenga cyane umwanzuro wa nyakwigendera bikekwa ko yiyahuye, bakomeza bavuga ko ku giti umurambo wari umanitseho, hari hegetse urwego rurerure ashobora kuba yifashishije mbere yuko yiyambura ubuzima.

Basaba ubuyobozi kugira icyo bukora hakajya hategurwa ibiganiro bigamije guhumuriza no gukomeza abaturage byu mwihariko abafite ibibazo bitandukanye bitewe nuko muri iyi minsi mu Rwanda hari kugenda hagaragara imfu zituruka ku kwiyahura.

Ku murongo wa telefoni BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'umurenge wa Rwezamenyo kuri iki kibazo ntibyayikundira.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ukurwa mu giti ujyanwa n'inzego z'umutekano mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments