Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Nibwo abagenzi batoraguye uruhinja mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Nyagatovu.
Abatoye uwo mwana bavuga ko bamusanze ku kayira kagabanya Umurenge wa Remera n’Umurenge wa Kimironko, yombi iba mu Karere ka Gasabo ndetse ko yasaga nkaho yatawe yari amaze kuvuka.
Umwe muri abo baturage yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati: “ Uyu munsi ku manywa, hano Nyabisindu niho twatoye umwana, ni ku kayira k’abanyamaguru bigaragara ko byakozwe mu rukerera. Ni uruhinja rwari rukivuka.”
Barusanze rwanegekaye kubera kurira no kutonka, umwuka warubanye muke.
Ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano bahuruye barugeza kwa muganga ngo barwiteho, hahita hatangira iperereza ryo kumenya uwo mubyeyi gito wataye ikibondo cye ku gasozi.
Kuri uwo munsi ubwo iyo nkuru yatangiraga kuvugwa ntihari hakamenyekanye nyina w'uwo mwana.
Like This Post?
Related Posts