Hari abaturage batuye mu mudududu wa Kinama akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango bakomeje gutunga agatoki bashinja ihohotera bakorerwa n'umuyobozi ukora mu rwego rw'umutekano rwa DASSO.
Bamwe mu baganiriye na BTN barimo abahohotewe n'uyu mudaso ukomeje gushyirwa mu majwi, bavuga ko iyo aje kugira abo ahohotera, aza yigamba avuga ko ntawamukoraho bitewe n'icyo aricyo.
Umwe mu baherutse gukubitwa n'uyu muyobozi ariko wirinze gutangaza amazina ye kubwo umutekano we, yavuze ko ubwo hazaga umugabo wari kumwe n'uyu mudaso, yamwatse amafaranga Magana abiri y'u Rwanda(200 Frw) amubereyemo ayabuze hanyuma uyu mudaso aramufata aramuhondagura kugera ubwo acitse intege.
Yagize ati" Banyatse 200 Frw ndayabura nari mubereyemo hanyuma umudaso aramfata arankubitagura kugera ubwo ncitse intege pe".
Undi nawe yagize ati" Uyu mugabo uza yigamba ko ntacyo bamugira yaratuzengereje kuko ahari ntawe aba yikanga".
Aba baturage bifuza ko inzego zikuriye uyu mudaso zamuganiriza agakomeza inshingano ze zo gucunga umutekano aho kuwuhungabanya, bavuga ko iki kibazo bagerageje kukigeza mu nzego z'ubuyobozi ariko bakitwa abasazi n'abanyamakosa ikindi kandi ni uko abahohoterwa cyane ari abaturuka mu tundi duce.
Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango ntibyayikundira ariko igihe iki kibazo kizaba cyakemutse bizagarukwaho mu nkuru zikurikira.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ivomo: MAHORO Samson/BTN Tv
Like This Post?
Related Posts