• Amakuru / POLITIKI
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, Nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, yatangaje ko iteganya gufungura ambasade yayo mu Rwanda, Mozambique no muri Bostwana nyuma y’uko ibikoze muri Ghana.

Zimwe muri gahunda za Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, harimo ibijyanye n’ububanyi n’amahanga bigomba gushyirwamo imbaraga cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, , yavuze ko Perezida Zelensky “yahaye inshingano inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga za Ukraine zo gufungura ambasade nshya muri Afurika”.

Kuleba ati “Ntewe ishema no gutangaza ko iya mbere muri zo yatangiye imirimo yayo muri Ghana. Ni muri gahunda yacu yo gushimangira umubano n’ibihugu bya Afurika, tukazura umubano wa Afurika na Ukraine, kandi tukarwanya ibikorwa by’u Burusiya byo gukomeza kugira ijambo ku Isi.”

Yavuze ko gufungura Ambasade mu bihugu birimo Ghana n’u Rwanda, ari amahirwe mashya “kuri Ukraine nk’igihugu, ku bucuruzi n’abaturage”.

Ukraine ifite gahunda yo gufungura nibura Ambasade icumi muri Afurika mu minsi ya vuba nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu Ukuboza 2022, Zelensky yavuze ko ashaka ko igihugu cye kigirana umubano nibura n’ibihugu 30 bya Afurika.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments