• Amakuru / MU-RWANDA
?Hari abaturage batuye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo akagari ka Gahima, bavuga ko bazengerejwe na bamwe mu basore bafungirwa ubujura ariko bagaruka aho bakuwe bakaza bitwara nabi kurenza uko bahoze.

Aba baturage bavuga ibi bitewe nuko iyo bagarutse baza bigamba bavuga ko ibyo bakoze bagiye kongera kubikora birushijeho mu rwego rwo kwihimura ku babatanzeho ibirego mbere batarafungwa.

Uretse ubujura, aba baturage banavuga ko badukanye ingeso mbi zitandukanye zirimo ubusinzi n'urugomo rukabije aho bahera basaba ubuyobozi gushakira umuti iki kibazo.

Bati" Barabafata bakajya kubafunga ariko bagahita bagaruka mu gihe gito gishoboka bigatuma baza batwigambaho ko bagiye kudukorera ibirenze ibyo twabareze".

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Aba batutage kandi bakomeza bibaza ikiba kigamijwe iyo bajyanwe mu magororero kuko amasomo bakahaherewe batayahabwa bitewe nuko baza vuba kandi ntacyo bakosotseho.

Minisitiri w'Umutekano, GASANA Alfred agaruka kuri iki kibazo cy'ubujura, yasabye inzego z'umutekano zirimo Polisi y'u Rwanda guhagurukira iki kibazo ku bufatanye n'abaturage ariko bakora kinyamwuga no kongera ibikoresho bigezweho.

Yagize ati" Polisi y'u Rwanda isabwa guhagurukira iki kibazo ku bufatanye n'abaturage ariko kinyamwuga nkuko bisanzwe no kongera ibikoresho bigezweho ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano".

Iki kibazo cy'abajura bafatwa bagahita barekurwa gikomeje kubera ingorabahizi abaturage dore ko banavuga ko umubare mwinshi w'abajuru wiganjemo abakiri bato bavuye mu ishuri.

Ni inkuru ya Mubashankwaya Fulgence/BTN TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments