• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, Nibwo mu Mudugudu wa Kaziba, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke, abaturage basanze umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 50 umanitse mu giti.

Uyu murambo wa nyakwigendera, Nsengimana Gratien basanze uzirikishije umugozi w'inzitiramubu, ubwo bari bazindutse bagiye mu kazi batunguwe no kuwubona mu ikawa ziteyemo ibiti bya gereveriya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye ndetse ko urwego rubishinzwe rwajyanye umurambo wa nyakwigendera kuwupima kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Ati "Ubutumwa twaha abaturage ni ubwo kurinda umutekano muri rusange wabo n’uw’abandi bakirinda igishobora guhungabanya umutekano cyane cyane igishobora gutera urupfu.”

Meya Mupenzi yagaragaje ko ababonye umurambo bavuga ko Nsengimana yiyahuye ariko ngo birashoboka ko yaba yanishwe, akavuga ko ukuri ku cyateye urupfu kizagaragazwa n’ibizava mu iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera Nsengimana Gratien wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments