• Amakuru / MU-RWANDA
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, Nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, yafatiwe mu rugo rw’undi mugabo ari kumusambanyiriza umugore, baramukubita agirwa intere nyuma yo gukomeretswe mu mutwe no mu mbamvu.

Amakuru avuga ko uwo mugore afitanye umwana umwe n’umugabo we, ahagana Saa Tatu nibwo ngo uwo mugabo w’umwinjira yinjiye muri urwo rugo atangira gusambana n’uwo mugore basa n’abasanganywe nk’uko abaturage babivuga.

Umugabo wo muri urwo rugo ngo yari amaze igihe abikeka ndetse ngo yari yaranashyizeho ingenza ari nazo zamuhaye amakuru ko iwe hinjiye undi mugabo. Ngo yahise akora ku bavandimwe be babiri bahita baza babafatira mu cyuho bakiri gusambana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko koko uwo mugabo yafatiwe mu rugo rwa bandi, akaza kuhakubitirwa kugeza akomeretse.

Ati “Ayo makuru niyo, uwo mugabo yagiye gusambana mu rugo rw’abandi, nyiri urugo babimubwiye azana n’abavandimwe be babiri bararwana baza kumukomeretsa mu mutwe no mu mbavu, nyiri urugo nawe yaje gukomereka ho gato.”

Gitifu Sebarundi Euphrem yakomeje avuga ko nyuma y’iyi mirwano inzego z’umutekano zahise zihagera, uyu mugabo wakubiswe cyane ndetse akanakomeretswa ajyanwa kwa Muganga, mu gihe umugabo n’umugore ndetse n’abandi bavandimwe babiri ba nyiri urugo bose bahise bashyikirizwa RIB, kugira ngo ikurikirane nisanga harimo ibyaha ababikoze babihanirwe.

Uyu muyobozi yasabye abaturage cyane cyane abagabo n’abagore kubana bubaha amasezerano bagiranye yaba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments