Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Uzabakiriho Gakire Fidèle afungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Gakire Fidèle wakoranaga n’uwahoze ari Padiri Nahimana Thomas washinze Guverinoma yise iy’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro, yagejejwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 05 Ukuboza 2023 maze asomerwa ibyo aregwa noneho afungirwa i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge kuva tariki 24 Ugushyingo 2022.
Gakire yahoze akora itangazamakuru mu Rwanda, yari afite anayobora ikinyamakuru Ishema, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuntu ugiye kubayo bisanzwe, nyuma aza kugaragara avuga ko yinjiye muri Guverinoma ya Nahimana Thomas ikorera mu buhungiro.
Like This Post?
Related Posts