Umugore
witwa Mukaniyonsenga Claudette wo mu karere ka Ngoma mu Kagali ka Birembo mu murenge
wa Kazo ho mu karere ka Ngoma yagiye kureba umugabo we aho bari bamaze iminsi
bubaka inzu asanga uwo mugabo amaze iminsi irindwi ashakiye undi mugore muri
iyo nzu.
Kuri ubu uyu
mudamu arasaba uburenganzira ku mitungo
ye yashakanye n’uwo mugabo cyane ko ngo umugabo yari asigaye anamubwira
ko nta burenganzira agifite kuri iyo mitungo.
Nk’uko uyu
Mukaniyonsenga yabibwiye umunyamakuru wa Bplus TV, yasobanuye ko we n’umugabo
we kuri ubu bafitanye umwana umwe ndetse akaba anatwite inda y’imvutsi.
Akomeza
avuga ko kubera imbaraga nke aterwa n’uko gutwita atashoboraga kujyana n’umugabo
we buri uko yabaga agiye kubakisha iyo nzu, ariko ko ari inzu yari imaze
kubatwara umutungo mwinshi cyane ko hari n’amasambu ngo bagurishaga mu
kuyubaka.
Avuga ko
ubwo yari ageze aho iyo nzu yubakwa abantu bahise bamutangira bamubuza
kuyigeramo ngo kuko hari harimo undi mugore washatswe n’uwo mugabo we ku buryo
batinyaga ko yagerayo bikaba byabyara intonganya n’imirwano.
Ntabwo uriya
munyamakuru yabashije guhita abona ubuyobozi bwo muri aka gace ngo bugire icyo
buvuga ku bivugwa n’uyu mugore ndetse n’uwo mugabo nawe ntiyabonetse ngo nawe
avuge icyo atekereza ku bivugwa n’uriya mugore we.
KURIKIRA IYI NKURU MU BURYO BW’AMASHUSHO MURI VIDEO IKURIKIRA